Ishami ry’ ubushakashatsi-Ngiro bugamije Iterambere mu
byerekeye Inganda no Guteza Imbere Igerageza mu
Ikoranabuhanga ry'Igihe Kizaza, ni ishami rya NIRDA
ryifashisha laboratwari zayo rifasha inganda, urubyiruko
ruhanga udushya na za kaminuza mu guteza imbere
ubushakashatsi mu byerekeye inganda no guhanga ibicuruzwa
bishya, by’inganda z’ejo hazaza.
Iri shami rifasha abahanga udushya mu bumenyi,
ikoranabuhanga n’imibare (STEM) no mu bumenyi bwa Siyansi
y'Ibinyabuzima (Life Sciences) kunoza ibitekerezo no
kubihinduramo ibicuruzwa cyangwa serivisi bikenewe ku
isoko. Iri shami kandi rikorana n'amashuri makuru n'abikorera
mu bikorwa bihuriweho by’ubushakashatsi.
Laboratwari ya Siyansi y'Ibinyabuzima ya NIRDA (Life
Sciences Laboratory) ifasha urubyiruko ruhanga udushya,
abashakashatsi n'inganda zikora ibifite aho bihuriye na siyansi
y'ibinyabuzima harimo ubuzima bw'ibimera n'inyamaswa,
gutunganya ibiribwa, ubumenyi bw’ibinyabuzima bitabonwa
n’amaso (microbiology), n’ikoranabuhanga ry’ubumenyi
bw’ibinyabuzima
(biotechnology).
Ikigo cyo guteza imbere ubumenyi ,ikoranabuhanga n’imibare
(STEM) cya NIRDA gitanga urusobe rw’ubumenyi bwo
guhanga ibicuruzwa bishya no gushyira ku isoko ibisubizo
by'ikoranabuhanga bikenewe mu gukora ibicuruzwa by'igihe
kizaza mu Rwanda, hibandwa ku bushakashatsi ku buryo
ingufu zikorwa nuko zikoreshwa
(Energetics), ubumenyi n’ubuhanga bwo guhuza imashini
n’ikoranabuhanga (Mechatronics), na porogaramu zikoreshwa
mu nganda.
Serivisi za Laboratwari ya Siyansi y'ibinyabuzima ya
NIRDA:
Serivisi zijyanye no gukora ibicuruzwa:
• Gukora ibiribwa / ibinyobwa mu mbuto n'imboga,
ibinyampeke, amata n'ibiyakomokaho, ibinyobwa n'inyongera
zishyirwa mu biribwa.
• Gukora imiti ivura indwara zinyuranye, imiti y’isuku
n’amavuta yo kwisiga, imiti irinda udukoko twangiza
ibihingwa nirinda imibu bikoze mu bimera.
Serivisi zo gupima muri laboratwari:
• Serivisi zo gupima ibiribwa zirimo isuzuma ry'imiterere
yabyo, ibibigize ndetse no kureba ingano
y’ibinyabuzima tutabonesha amaso birimo bishoboora
kubyangiza. Muri servisi zihatangirwa kandi
dusangamo uburyo bwo gusuzuma ubwiza bw’ibiribwa
n’ibinyobwa hakoreshejwe ibyumviro by’umubiri wa
muntu (amaso,amazuru n’ururimi) hagamijwe kureba
uko igicuruzwa gikunzwe n’abagikoreresha ndetse
nuko kizakirwa kigeze ku isoko.
• Serivisi zo gupima imiti zirimo kugenzura imiti
y'ibimera (phytochemical screening), gupima
ibinyabuzima bitaboneshwa amazo yacu byangiza
byaba birimo no gupima bw’umwimerere n’ingano
y’ibikoze umuti.
Serivisi zo guteza imbere Ikoranabuhanga no gutanga
Ubujyanama ku mishinga:
• Gufasha ba rwiyemezamirimo n’ibigo bito bigitangira
binyuze mu kubakodeshereza aho gukorera, gutanga
ubujyanama no gushyigikira ubucuruzi, no guhuza abahanga
udushya na barwiyemezamirimo.
• Gukorana na za kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi
binyuze mu bushakashatsi-ngiro mu bumenyi bwa Siyansi
y'Ibinyabuzima.
Service z’ikigo cyo guteza imbere ubumenyi
ikoranabuhanga n’imibare (STEM) ku nganda:
Ikigo cyo guteza imbere ubumenyi ikoranabuhanga n’imibare
(STEM) gitanga ubufasha mu kunoza no gukuza imishinga
mishya, gufatanya mu guhanga ibicuruzwa n’ikoranabuhanga rishya, ndetse no gutegura ibiganiro n’amahuriro ku ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira udushya mu
ikoranabuhanga rigezweho (smart hardware, additive
manufacturing and 3D printing, machine learning and AI,
robotics).