Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ishami rishinzwe Kwegereza abaturage ikoranabuhanga,kurikwirakwiza, n’ubucuruzi bwite bwaryo

Ishami rishinzwe Kwegereza Abaturage Ikoranabuhanga, Kurikwirakwiza no kuricuruza

NIRDA ifasha abikorera batoranyijwe ku nzira nyongeragaciro bakoreramo kongera ububasha bwo guhiganwa ku isoko binyuze mu kwegereza no gucuruza ikoranabuhanga rikwiye. NIRDA kandi ifasha mu gusangiza ibindi bigo imishinga yagaragaje umusaruro mwiza.

Serivisi z'Ibanze:

• Kwegereza ikoranabuhanga: NIRDA ifasha abikorera kubona ibikoresho bigezweho.

• Gucuruza ikoranabuhanga: NIRDA yorohereza abikorera gucuruza ikoranabuhanga babonye binyuze mu bujyanama mu bucuruzi.

• Gukwirakwiza ikoranabuhanga: guhereza cyangwa gukwirakwiza ikoranabuhanga rivuye aho ryavukiye kugeza ku nganda n'aho rikenewe.

Serivisi ikurikirana Imishinga:

Gucunga gahunda za NIRDA harimo izijyanye no kwegereza ikoranabuhanga. Gukurikirana no gucunga gahunda ya 'Open Call' harimo Desk y'ubufasha. Kwemeza umusaruro, icungamutungo na tekiniki y'imishinga. Ubunyamabanga bwa Komite itoranya imishinga. Gufasha mu gukwirakwiza imishinga yageragejwe igatanga umusaruro. Gutanga abacunga-imishinga.

Serivisi y'Ubujyanama mu Bucuruzi:

Gutanga ubujyanama mu gucunga no kongera umusaruro ku bigega by'abikorera. Gufasha gutegura no gusesengura imishinga. Iterambere ry'ubushobozi mu igurisha n'imenyekanishabikorwa. Gufasha mu kubona inkunga y'imari.

Serivisi y'Ubufasha mu Bya Tekiniki:

Guhuza impuguke n'abashoye imari mu nganda. Gutanga ubujyanama mu bya tekiniki zo gutunganya inganda. Gufasha inganda mu kubahiriza ubwiza n'ubuziranege bw'ibicuruzwa byabo.

Gahunda ya 'Open Calls':

NIRDA itegura gahunda ya 'Open Calls' igamije kumenyekanisha no gushyikiriza ikoranabuhanga n'udushya ku nganda nyarwanda, mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi bwo gutanga umusaruro uhiga iyindi ku isoko ryo mu gihugu no mpuzamahanga. Iyi gahunda ishingiye ku mahiganwa itoranya abafite umwihariko barusha abandi mu bintu bikurikira:

• Kwegereza no kumenyereza ikoranabuhanga rikenewe (ibikoresho, software, n'ishoramari bigendana).

• Gutanga ubushobozi mu bya tekiniki n'ubunararibonye bukenewe mu kubaka bihagije imikoreshereze y'ibikoresho, inzira cyangwa sisitemu.

• Guhugura abakozi hagamijwe kugera ku musaruro uhagije hifashishijwe ikoranabuhanga rishya cyangwa ryahinduwemo.