Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami ryo Kwegereza Abaturage Ikoranabuhanga, Kurikwirakwiza no Gucuruza bwite

Ishami ryo Kwegereza Abaturage Ikoranabuhanga, Kurikwirakwiza no Gucuruza bwite

NIRDA ifasha abikorera batoranyijwe mu mpererekane nyongeragaciro bakoreramo hagamijwe  kubongerera ububasha bwo gupiganwa ku isoko binyuze mu kubegereza no gucuruza ikoranabuhanga rikwiye. NIRDA kandi ifasha mu gusangiza ibindi bigo imishinga yagaragaje umusaruro mwiza.

Serivisi Z’ingenzi zitangwa mu Ishami ryo Kwegereza Abaturage Ikoranabuhanga, Kurikwirakwiza no Gucuruza bwite:

• Kwegereza ikoranabuhanga: NIRDA ifasha abikorera kubona ibikoresho bigezweho.

• Gucuruza ikoranabuhanga: NIRDA yorohereza abikorera gucuruza ikoranabuhanga babonye binyuze mu bujyanama mu bucuruzi.

• Gukwirakwiza ikoranabuhanga: guhereza cyangwa gukwirakwiza ikoranabuhanga rivuye aho ryavukiye kugeza ku nganda n'aho rikenewe.

Serivisi ikurikirana Imishinga:

Gucunga gahunda z’ubufasha za NIRDA, harimo izijyanye no kugura no gukoresha ikoranabuhanga; gucunga gahunda ya Open Call n’ubufasha buhabwa abasaba; gusuzuma ubushobozi bw’imishinga mu by’ubucuruzi, imicungire na tekiniki; guteganya isuzuma rya tekiniki rikorwa n’inzobere zo hanze; kuba Ubunyamabanga bwa Komite Ishinzwe Gutoranya Imishinga; gushyigikira kwagura no gusubiramo imishinga y’igerageza yagenze neza kugira ngo igire ingaruka ku rugero runini; no gutanga abayobozi b’imishinga ku Matsinda Mpuzabikorwa y’Imishinga.

Serivisi y'Ubujyanama mu Bucuruzi:

Gutanga ubujyanama mu gucunga no kongera umusaruro.

Gufasha gutegura no gusesengura imishinga. 

Iterambere ry'ubushobozi mu igurisha n'imenyekanishabikorwa.

Gufasha mu kubona inkunga y'imari.

Serivisi y'Ubufasha mu Bya Tekiniki:

Guhuza impuguke n'abashoye imari mu nganda. Imyitozo yo gutunganya inganda. Gufasha mu kubahiriza ubwiza n'ubuziranege.

Gahunda ya 'Open Calls':

NIRDA ikora gahunda zo gutanga ubusabe ku mugaragaro (Open Calls) zigamije kugeza ku bigo ku rwego rwabyo ingamba n’ibisubizo bishya (innovations) bigamije kongera ubushobozi bw’ibigo by’u Rwanda bwo gukora no gutanga umusaruro ushobora guhangana ku masoko yo mu gihugu no ku masoko mpuzamahanga. Iyi ni gahunda yo guhatanira amahirwe, aho hatoranywa ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) bifite ubushobozi bwo kunganirwa muri ibi bikurikira: 

  • Kugura no guhuza n’imikorere y’ikigo ikoranabuhanga ryihariye rikenewe kugira ngo hongerwe ubushobozi bw’inganda bwo guhangana ku isoko, harimo ibikoresho, porogaramu za mudasobwa (software) cyangwa andi ishoramari rijyanye na ryo.

  • Kugura cyangwa guhabwa ubufasha bwa tekiniki n’ubumenyi bw’inzobere bukenewe kugira ngo ibikoresho, uburyo bw’imikorere (processes) cyangwa sisitemu z’ikoranabuhanga bikoreshwe ku buryo busesuye kandi butange umusaruro ushimishije, bityo ikigo kirusheho guhangana ku isoko.

  • Guhugura abakozi kugira ngo bongere umusaruro n’imikorere myiza binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rishya cyangwa kunoza no gukoresha mu buryo bushya ikoranabuhanga risanzwe rihari, hagamijwe kongera ubushobozi bw’ikigo bwo guhangana ku isoko.