Ishami ry’ ubushakashatsi-Ngiro bugamije Iterambere mu byerekeye Inganda no Guteza Imbere Igerageza mu Ikoranabuhanga ry'Igihe Kizaza, ni ishami rya NIRDA ryifashisha laboratwari zayo rifasha inganda, urubyiruko ruhanga udushya na za kaminuza mu guteza imbere ubushakashatsi mu byerekeye inganda no guhanga ibicuruzwa bishya, by’inganda z’ejo hazaza.
Iri shami rifasha abahanga udushya mu bumenyi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) no mu bumenyi bwa Siyansi y'Ibinyabuzima (Life Sciences) kunoza ibitekerezo no kubihinduramo ibicuruzwa cyangwa serivisi bikenewe ku isoko. Iri shami kandi rikorana n'amashuri makuru n'abikorera mu bikorwa bihuriweho by’ubushakashatsi.
Laboratwari ya Siyansi y'Ibinyabuzima ya NIRDA (Life Sciences Laboratory) ifasha urubyiruko ruhanga udushya, abashakashatsi n'inganda zikora ibifite aho bihuriye na siyansi y'ibinyabuzima harimo ubuzima bw'ibimera n'inyamaswa, gutunganya ibiribwa,ubumenyi bw’ibinyabuzima bitabonwa n’amaso(microbiology), n’ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’ibinyabuzima(biotechnology).
Ikigo cyo guteza imbere ubumenyi ,ikoranabuhanga n’imibare (STEM) cya NIRDA gitanga urusobe rw’ubumenyi bwo guhanga ibicuruzwa bishya no gushyira ku isoko ibisubizo by'ikoranabuhanga bikenewe mu gukora ibicuruzwa by'igihe kizaza mu Rwanda, hibandwa ku bushakashatsi ku buryo ingufu zikorwa nuko zikoreshwa(Energetics),ubumenyi n’ubuhanga bwo guhuza imashini n’ikoranabuhanga(Mechatronics), na porogaramu zikoreshwa mu nganda.
Serivisi za Laboratwari ya Siyansi y'ibinyabuzima ya NIRDA
Serivisi zijyanye no gukora ibicuruzwa:
•Gukora ibiribwa/ibinyobwa mu mbuto n'imboga, ibinyampeke, amata n'ibiyakomokaho, ibinyobwa n'inyongera zishyirwa mu biribwa.
•Gukora imiti ivura indwara zinyuranye, imiti y’isuku n’amavuta yo kwisiga, imiti irinda udukoko twangiza ibihingwa nirinda imibu bikoze mu bimera.
Serivisi zo gupima muri laboratwari
Serivisi zo gupima ibiribwa zirimo isuzuma ry'imiterere yabyo, ibibigize ndetse no kureba ingano y’ibinyabuzima tutabonesha amaso birimo bishoboora kubyangiza. Muri servisi zihatangirwa kandi dusangamo uburyo bwo gusuzuma ubwiza bw’ibiribwa n’ibinyobwa hakoreshejwe ibyumviro by’umubiri wa muntu (amaso,amazuru n’ururimi) hagamijwe kureba uko igicuruzwa gikunzwe n’abagikoreresha ndetse nuko kizakirwa kigeze ku isoko.
Serivisi zo gupima imiti zirimo kugenzura imiti y'ibimera (phytochemical screening), gupima ibinyabuzima bitaboneshwa amazo yacu byangiza byaba birimo no gupima bw’umwimerere n’ingano y’ibikoze umuti.
Serivisi zo guteza imbere Ikoranabuhanga no gutanga Ubujyanama ku mishinga:
• Gufasha ba rwiyemezamirimo n’ibigo bito bigitangira binyuze mu kubakodeshereza aho gukorera, gutanga ubujyanama no gushyigikira ubucuruzi, no guhuza abahanga udushya na barwiyemezamirimo.
• Gukorana na za kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi binyuze mu bushakashatsi-ngiro mu bumenyi bwa Siyansi y'Ibinyabuzima.
Service z’ikigo cyo guteza imbere ubumenyi ikoranabuhanga n’imibare (STEM) ku nganda
Ikigo cyo guteza imbere ubumenyi ikoranabuhanga n’imibare (STEM) gitanga ubufasha mu kunoza no gukuza imishinga mishya, gufatanya mu guhanga ibicuruzwa n’ikoranabuhanga rishya, ndetse no gutegura ibiganiro n’amahuriro ku ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira udushya mu ikoranabuhanga rigezweho (smart hardware, additive manufacturing and 3D printing, machine learning and AI, robotics).